HAZCeZpWgAEngVl

Perezida Kagame yasobanuye igihuza Tshisekedi na Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Gashyantare 2026, mu ijambo rye atangiza Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, yatangaje ikintu cyatumye Abarundi bafatwaga nk’impanga z’Abanyarwanda, bahisemo kurwihakana bagahitamo kujya kuba impanga n’Abanyekongo, agaragaza ko byose bishingiye kuri politiki y’urwango.

Mu ijambo rye atangiza iyi nama y’Umushyikirano, Perezida Kagame yatangiye agaruka ku bibazo bireba Abanyarwanda ubwabo bagomba gushakira igisubizo, ariko akomoza no ku mubano utari mwiza muri iki gihe w’u Rwanda n’ibihugu bibiri by’abaturanyi.

Perezida Kagame ati: “Muzi ibibazo tumaranye imyaka n’abaturanyi bo muri Congo, ndetse rimwe na rimwe hakajyamo ibijyanye n’abaturanyi b’amajyepfo mu Burundi….ubundi uko narimbizi mu mateka Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga….ariko Abarundi bo bahisemo kuvuga ngo ntabwo tugishaka mwebwe kuba impanga turashaka kuba impanga n’Abanyekongo. Ok, Nta kibazo mfitanye nabyo. Niba umuntu afite guhitamo uwo avukana nawe cyangwa uwo abana na we impanga ibyo ntacyo nabikorera njyewe ndabyemera. Ariko uko kuba impanga, cyane cyane kurimo politiki mbi. Politiki yo kwiyanga no kwanga abandi. Ibyo bakabihuriraho. Ibi ndabivuga ntabwo ari ibanga kuko ubwabo barabyivugira abayobozi b’ibyo bihugu….”

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko intambara iri muri Congo itaturutse mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda kandi yagarutse ku ntambara zimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongera gushimangira ko zitaturutse mu Rwanda nk’uko bikunze kugaragazwa.

Ati: “Izi ntambara zimaze iminsi. Icya mbere, ndagirango rwose mbisubiremo mbivugiraha mwumva, uwumva ko nshobora no kuba mbeshya ampakanye rwose ndishima. Tubivuze kenshi, tubibwiye abantu benshi barabizi, ntibabihakana, ariko bakabivaho bakajya ku bindi. Iyi ntambara yo muri Congo mureba ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda. Rwose mubyandike, mubisuzume, mubikurikirane, ababishidikanyaho muramenya ukuri kwabyo. Intambara yaturutse ahandi ntabwo yaturutse hano mu Rwanda. Aho handi sinirirwa mpasubiramo narahavuze sinirirwa nongera kuhasubiramo. Yaturutse kuri Congo, ariko ituruka n’ahandi, uko babigenje hagati yabo ntabwo bindeba.”

Yakomeje agira ati: “Ikibazo u Rwanda rufite muri Congo kijyanye n’Interahamwe ziri hariya, na politiki n’ingengabitekerezo bishingiye kuri jenoside kandi bigahora iteka, batunga u Rwanda urutoki ngo turaje tubagenze nk’uko twabagenje ubushize. Uko byagenze ubushize murakuzi?

Bikaba ko turi muri Congo gushaka amabuye y’agaciro ko ari byo bituma dufitanye ibibazo na Congo. Bikavugwa ko u Rwanda rwacu ari rutoya dushaka kujya muri Congo kugirango turwagure. Impamvu zikaba nyinshi bagahimba impamvu ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi na bo bagizemo uruhare, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo. Interahamwe zari zaratujwe, Interahamwe zahawe imbunda, ari abari basanzwe babizi, abashya, zigirwa Ingabo za Congo cyangwa ku rundi ruhande barakorana.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda iyaba rukurikiranye amabuye y’agaciro ya Congo ubu ruba rukize inshuro zikubye ijana ugereranyije n’aho rugeze ubu. Yagaragaje ko ikibazo cya Congo atari ikibazo kitabonerwa umuti, kuko kizwi n’impamvu muzi zacyo, ahubwo abantu bamwe badashaka ko gikemuka ku nyungu zabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *