20250904_163211

Perezida Kagame yatangije ingendo zo gutwara abantu muri drones 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025, yatangije ingendo zo gutwara abantu mu kirere hakoreshejwe indege nto zitagira abadelevu zizwi nka drones.

Umukuru w’Igihugu yatangirije izi ngendo i Kigali, ahari kubera Inama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’.

Ni inama iri kubera muri Kigali Convention Centre, akaba ari inshuro ya cyenda iri kuba.

U Rwanda rwatangije ziriya ngendo, nyuma y’imikoranire rufitanye n’Ikigo cy’Abashinwa cya China Road and Bridge Corporation (CRBC).

Ni imikoranire igamije igamije gushimangira aho u Rwanda ruhagaze ku mugabane wa Afurika, ari ho kuba ku isonga mu gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga rigezweho mu by’indege, harimo no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bugezweho.

Mbere y’uko mu Rwanda hatangira Inama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere yatangirijwemo ziriya ngendo, ku wa Gatatu i Kigali habanje kumurikwa drones zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’uruganda rwo mu rwa EHang zizajya zifashishwa mu gutwara abantu mu Rwanda.

Muri iriya nama Perezida Paul Kagame yagaragaje ko l urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umugabane w’Afurika, ashimangira ko ikirere cya Afurika kigomba gufungurwa kugira ngo gikore neza mu nyungu z’abaturage, ubucuruzi ndetse n’ubukungu muri rusange.

Ati: “Inyungu zituruka ku bukerarugendo hagati y’ibihugu bya Afurika ni 15% gusa. Kuki? Ni uko ingendo zo mu kirere zihenda cyane. Ntabwo turabona amasezerano n’ibikorwa remezo byorohereza umugenzi kuva i Dakar ajya i Kigali atabimazemo iminsi itatu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite munsi ya 5% by’ingendo z’indege ku rwego rw’Isi, ariko uru rwego ruri kugaragaza umuvuduko w’iterambere kuko ibyifuzo by’ingendo bigenda byiyongera.

Yavuze ko kugira ngo ikirere cya Afurika kibashe gukoreshwa, ari uko buri wese adakwiye kuba nyamwigendaho, ahubwo hagomba ubufatanye muri byose.

Icyakora yanagaragaje ko byose bizagerwaho haba ibibuga by’indege n’ingendo zo mu kirere bisaba kwiyubaka, mu bijyanye n’ubukungu, gushora imari mu bikorwa remezo no kwitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *