20230628_104301_copy_1000x758.jpg

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 i Victoria (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Victoria mu murwa mukuru w’ibirwa bya Seychelles, mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri iki gihugu.

Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu waherekejwe na Madamu Jeannette Kagame yatumiwemo na mugenzi we wa Seychelles, Wavel Ramkalawan.

Perezida Ramkalawan wari kumwe na Madamu we, Linda Ramkalawan ni bo babakiriye bakigera i Victoria.

Seychelles ni igihugu kigizwe n’ibirwa biherereye mu nyanja y’Abahinde, kikaba gito [mu buso] kurusha ibindi muri Afurika.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu byitezwe ko ruzamara iminsi ibiri.

Umukuru w’Igihugu kuri gahunda y’uruzinduko rwe biteganyijwe ko agirana ibiganiro na mugenzi we Wavel Ramkalawan biza gusiga u Rwanda na Seychelles bisinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Umukuru w’Igihugu kandi byitezwe ko agomba kwitabira bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 Seychelles ibonye ubwigenge, ndetse akanageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu.

Ni ku ncuro ya kabiri Perezida Paul Kagame asura Seychelles nyuma y’uruzinduko yagiriye muri iki gihugu muri 2018 rwasize agiranye ibiganiro na Danny Faure wari Perezida wa kiriya gihugu.

Uruzinduko rwe muri iki gihugu ruje rukurikira urwo Perezida Wavel Ramkalawan yagiriye i Kigali muri Kamena 2022 ubwo yahitabiraga inama ya CHOGM.

20230628_104301_copy_1000x758.jpg

20230628_104304_copy_1000x678.jpg

20230628_104258_copy_1000x723.jpg

20230628_104307_copy_1000x782.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *