img-20200725-wa0024.jpg

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Benjamin Mkapa

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho riri ku butaka bw’u Rwanda, yururutswa kugeza hagati, mu gihe cy’iminsi 3 uhereye tariki 27 kugeza 29 Nyakanga 2020.

Urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa gatatu wa Tanzania, Benjamin William Mkapa, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga 2020, agwa mu bitaro yari arwariyemo mu mujyi wa Dar es Salaam nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Tanzania.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyemezo yo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC kugeza hagati, cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, mu kunamira uwari Umukuru w’icyo gihugu akaba n’umwe mu bashyizeho EAC, Benjamin William Mkapa.

Yagize ati: “Dukomeje kwihanganisha abavandimwe, inshuti, umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’Igihugu cya Tanzania muri rusange muri ibi bihe cy’akababaro.”

Benjamin William Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania kuva mu 1995 kugeza mu 2005, yabaye umuhuza wa Kenya n’abatavugaga rumwe nayo mu mwaka wa 2008-2009 ndetse akora akazi nk’ako mu Burundi mu myaka ya 2017-2018.
img-20200725-wa0024.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *