Perezida Kagame yavuze igituma abayobozi inshingano zibaremerera bikavamo ibibazo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko abayobozi aribo ba nyirabayazana mu gutuma inshingano zabo zibaremerera, bikavamo ibibazo bitewe no kwirebaho bo ubwabo n’inyungu zabo aho gushyira imbere inyungu z’igihugu n’abagituye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, ubwo yari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma aribo; Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima na Dr Butera Yvan, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Perezida Kagame ati ” (…) Ubundi abakorera iguhugu iyo bashatse koroshya imirimo biroroha bikagenda neza. Iyo bashatse kubiremereza nabwo biraremera, bikavamo ibibazo. Biremera cyane cyane iyo abantu bitekerezaho kurusha uko batekereza imirimo y’igihugu cyangwa abo bakwiye kuba bakorana nabo, bakorera kugira ngo ibintu bigende neza twese dutere imbere.”

Perezida Kagame yijeje aba bayobozi ubufatanye, abibutsa uburemere bwa Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE bahawe kuyobora.

Yakomeje ati ” Nabasezeranya ko ubundi ubufatanye burahari. Igihe bazaba biteguye gufatanya n’abo basanze n’abandi bazaza, ibintu bizagenda neza.”

Ku kamazi ka MINISANTE bahawe kuyobora, umukuru w’igihugu ati ” Aba ku buryo bw’umwihariko barahiye uyu munsi, bagiye muri Minisiteri y’Ubuzima, ni Minisiteri ifite uruhare rukomeye birumvikana mu buzima bw’abantu ariko noneho mu majyambere y’igihugu. Iyo abantu bafite ubuzima bwiza babasha gukora, bityo n’igihugu kigatera imbere.”

Perezida Kagame yavuze nta gushidikanya afite ku bushobozi bw’aba bayobozi barahiye, bazakora imirimo uko bikwiriye bafatanyije n’izindi nzego, anabizeza ubufatanye.

Dr Nsanzimana Sabin uherutse kugira Minisitiri w’Ubuzima, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza cya Butare (CHUB).

Dr Butera Yvan uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije mu Rwego rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *