Perezida Paul Kagame yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ninanirwa kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko ibisabwa, u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rusabwa gukora mu gihe uriya mutwe uri ku mupaka warwo.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro kijyanye n’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 ari kugirana n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyaniye amasezerano y’amahoro i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Paul Kagame muri iki kiganiro yashimiye ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bagerageje gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC bugendeye ku mpungenge buri ruhande rugaragaza, bitandukanye n’ubutegetsi bwamubanjirije bwo wasangaga bushyize imbere inyungu zabwo bwite aho gukemura ikibazo uko bikwiye.
Imwe mu ngingo ikubiye mu masezerano y’u Rwanda na RDC, ni uko Kinshasa isabwa “gusenya FDLR”, umutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ubu ukorana n’Ingabo zayo.
Mu gihe RDC yaba ishoboye gusenya uriya mutwe, u Rwanda na rwo ruzahita rukurikizaho kuvanaho “ingamba z’ubwirinzi” rumaze igihe rwarafashe.
Perezida Paul Kagame ubwo yabazwaga ikigomba gukurikiraho mu gihe FDLR izaba idasenywe, yagaragaje ko ingamba zo kwirinda u Rwanda rwafashe zizagumaho.
Ati: “Mu mateka y’iki kibazo twabonye ko abantu badashyira mu bikorwa ibintu uko baba bemeye kubikora, iryo ni isomo twize imyaka myinshi. Rero FDLR nititabwaho kandi twarashyizeho uburyo bwo kubikora mu masezerano, ibyo bisobanuye ko FDLR izaguhamo n’ikibazo kigakomeza kubaho. U Rwanda rero ruzakomeza gukora icyo rusabwa gukora mu gihe cyose FDLR iri ku mupaka wacu.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora gukora amakosa mu gihe bigeze ku kubahiriza ibyo rwemeye ko ruzakora.
Yavuze kandi ko mu gihe urundi ruhande ruri gukorana n’u Rwanda rwazana amayeri rukanashaka gusubiza ikibazo inyuma, “tuzakemura ikibazo nk’uko na mbere twarimo tugikemura”.
Yunzemo ati: “Gusa twe dufite gahunda, turi abanyakuri, tunateganya gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijeho ndetse no kurangiza ikibazo.”


