20260205_132254

Perezida Kagame yavuze impamvu yigeze kuvuga ko atazi niba RDF iri muri RDC

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kiganiro yigeze guha umunyamakuru wa CNN wamubajije niba ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akamusubiza ko nta byo azi, avuga ko yabikoze abigambiriye mu rwego rwo kwirinda ibibazo.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Larry Madowo wa CNN.

Icyo gihe Madowo ubwo yamubazaga niba hari Ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri RDC, yarasubije ati: “Ntabyo nzi. Hari ibintu byinshi ntazi. Ariko niba ushaka kumbaza uti ‘muri Congo haba hari ikibazo kibangamiye u Rwanda, cyangwa uti ‘u Rwanda ruzakora buri kimwe ngo rwinde’? Aho nakubwira nti ‘100%’.”

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rifungura inama ya 20 y’umushyikirano, yavuze ko ubwo yabazwaga niba RDF iri muri RDC agasubiza ko ntabyo azi mu buryo bwa tekiniki ari cyo gisubizo yagombaga gutanga.

Ati: “Mwabonye igihe kimwe umunyamakuru ambaza ngo ese muri muri RDC, yari uwa CNN. Ubwo navugaga ko ntabyo nzi, mu by’ukuuri kiriya si cyo gisubizo nakabaye naratanze mu buryo bwa tekiniki, ariko nanone mu buryo bwa tekiniki ni igisubizo kitagombaga kunjyana mu rukiko. Ni gute wajya gushinja icyaha umuntu w’injiji utanazi ibyo uri kuvuga? Biragorana.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruramutse rwemeye ko ruri muri Congo rwaba rworohereje amahanga n’incuti za Congo kurwikoreza umutwaro w’ibindi bibazo byose kiriya gihugu gifite.

Kagame wakomozaga ku baherutse kwishima cyane bavuga ko u Rwanda ruheruka kwemera ko ruri muri Congo nyuma y’imyaka myinshi rubihakana, yagaragaje ko ibyo ari “amahomvu”.

Yakomeje agira ati: “Ntekereza ko abantu babwirwa batumva, ndetse n’ibyo bamaze imyaka myinshi babwirwa ntibigeze babyumva. Kubera ko nabajijwe inshuro ibihumbi niba u Rwanda ruri muri Congo.”

“Hari ikintu gisobanura buri kimwe mwifuza kumenya ku ngamba z’ubwirinzi twafashe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gituruka muri Congo. Igisubizo cyanjye cyoroshye kivuga ibintu byose, cyamye ari ‘niba umbaza niba turi muri Congo, mbere na mbere wibaza impamvu u Rwanda rwaba muri Congo’? Hanyuma uzahita ubona igisubizo bidasabye ko umbaza.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kuba u Rwanda rwajya muri Congo ntaho bihuriye n’amabuye y’agaciro rushinjwa kujya gusahura cyangwa indi mpamvu, usibye ikibazo cy’interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi rumaze imyaka 30 rugaragaza.

Yavuze ko iyo u Rwanda ruza kuba rusahura amabuye y’agaciro ya Congo nk’uko bivugwa, rwakabaye ruteye imbere inshuro zirenga 100 ugereranyije n’uko ruhagaze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *