20250704_183332

Perezida Kagame yasubije abaherutse kumubika

Perezida Paul Kagame yatangaje ko bitumvikana kuba yarwara abantu bakabigira ikibazo, nyamara na we ari umuntu nk’abandi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ibihuha by’uko arwaye, ndetse bamwe bavugaga ko yanitabye Imana.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko yaba we cyangwa undi uwo ari we wese nta wuzabaho ubuziraherezo; asaba abantu kubizirikana.

Ati: “Mbere na mbere nta muntu ubaho ubuziraherezo, icya kabiri ubuzima bw’umuntu bwamara igihe kigufi cyangwa kirekire nk’ikiremwamuntu ugomba kubyakira.”

Yakomeje agira ati: “Iyo bigeze muri Politiki, birashoboka ko ibi bitarebwaho. Mu by’ukuri bimwe mu bibazo by’ubuzima bwanjye bishobora kuba bikomoka mu kwita kuri mwebwe abantu. Rero nanjye ndi umuntu. Murabizi abantu barwara za Covid, barwara ibicurane, imbeho; umuntu rwose ashobora no kuba arimo agenda umutima ugahagarara akitura hasi. Ibi se si ibisanzwe? None ikibazo kiri he?”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko binashoboka ko abakwirakwije ko arwaye cyangwa yapfuye bashobora gupfa mbere ye, kuko na bo ari abantu.

Ati: “Uwo muntu ashobora kuba ari kuvuga ku muntu runaka cyangwa ari kumvugaho, anyifuriza ibibi byose, ati ‘yarapfuye…’, hanyuma nyuma y’igihe runaka mbonetse, we akaba yaramaze gupfa kandi nta n’aho mpuriye na byo, ahubwo kubera ko uyu muntu ari ikiremwamuntu nkanjye.”

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko icyiza ari uko u Rwanda rwamaze kwigobotora gukwiza ibihuha ku buzima bw’abandi mu nyungu za Politiki.

Yunzemo ati: “Binarenze ubucucu, nta n’ubwo byumvikana. Ushobora kunezerwa ubonye umuntu bamutwaye mu isanduku bajya kumushyingura, ushobora kugira icyo gihe cyo kwishima ukavuga uti ‘ahaaa, turamukize n’ibindi’, hanyuma nyuma yo kugera mu modoka ye mu kilometero kimwe, wa wundi akamukurikira.”

Perezida Kagame yashimangiye ko icyiza ari uko we akiriho kandi akaba ameze neza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *