Mu muhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri 6 bashya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo kimaze iminsi kivugwa yacyumvise aho anemeza ko kigomba gushakirwa umuti ukwiye bitagize uruhande na rumwe kibangamira.
Perezida Kagame yavuze ko kubera ko nta ruhande na rumwe rw’igihugu rutahuye n’ingaruka za Covid-19, n’uruhande rw’ubwikorezi rutasigaye inyuma. Perezida Kagame yongeyeho ko kugirango ibintu bisubire uko byari bimeze mbere bigomba kubanza gutwara umwanya n’imbaraga za buri ruhande bireba.
Yagize ati: ”Hari ibimaze iminsi bivugwa mu gutwara abantu, aho hagaragaye ko ibiciro biri hejuru, ibi byose ni ingaruka za Covid-19. Ntabwo rero inzego zose zahuye n’ingaruka z’iki cyorezo ibintu byahita bisubira uko byari bimeze”
Perezida Kagame yavuze ko ibiciro birimo gutegurwa bigomba kureba buri ruhande kandi hakirindwa kubogamira bamwe. Yanongeyeho ko ibiciro by’ingendo bitakagombye kuba ikibazo kinanira Abanyarwanda.
Yagize ati: ”Ibiciro by’ingendo birimo gusubirwaho ku buryo bubereye buri wese, gusa sibyo byakabaye biba ikibazo kuko hari n’igihe twamaze izo ngendo zitaba.”
Abasenateri bashya barahiye uyu munsi harimo Mukakarangwa Clotilde wo mu ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abaturage, Partie Democrate Centriste (PDC) na Mugisha Alexis wo mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije, Democratic Green Party batowe n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Hari kandi Dr Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.


