Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yayoboye Inama yaguye ya Komite Nyobozi y’uyu muryango.
Ni inama yahuje abanyamuryango bagera kuri 250 bahagarariye ibyiciro bitandukanye by’Umuryango wa FPR Inkotanyi, bakaba bateraniye ku cyicaro gikuru cyawo, mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo.
Abateraniye muri iyi nama bose bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bahanye intera kandi bambaye agapfukamunwa.
Perezida Kagame yaherukaga kuyobora inama y’Umuryango wa FPR ku itariki 21 Ukuboza 2019 aho iyi nama Nkuru yari yitabiriwe n’abasaga 2400 bari baturutse imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo kimwe n’abandi batumirwa batandukanye.




Abari mu nama bose bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19


