Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Brig Gen 4 na ba Colonel 17

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize hari abasirikare bakuru azamuye mu ntera.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF rivuga ko mu bazamuwe mu ntera harimo ba Brigadier General bane bagizwe ba Major General.

Abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, na ho ba Lieutenant Colonel 83 bagirwa ba Colonel.

Umukuru w’Igihugu kandi yazamuye mu ntera ba Major 98 abagira ba Lieutenant Colonel, ba Captain 295 abagira ba Major mu gihe ba Lieutenant bane bazamuwe mu ntera bakagirwa ba Captain.

Abasirikare 226 bo bagizwe ba Sous-Lieutenant nyuma yo kuvanwa mu cyiciro cy’abasirikare bato.

Nta mazina y’abasirikare bazamuwe mu ntera RDF yigeze itangaza, gusa ubuyobozi bwayo bwatangaje ko impinduka zabayeho zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa zikimara gutangazwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *