Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Colonel Gasana Godfrey amuha ipeti rya Général de Brigade.
Gasana asanzwe ari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere kuva muri 2020, ubwo yazamurwaga mu ntera na Perezida wa Repubulika amuvanye ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Izamurwa mu ntera rye ryemejwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, mu itangazo bwasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena 2023.
Ni impinduka zije zikurikira izindi Umukuru w’Igihugu yakoze mu ijoro ryakeye zasize ashyizeho abarimo Minisitiri w’Ingabo mushya, Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mushya ndetse n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare mushya.



