Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazirukanyemo abarimo Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.
Gen Muganga yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako ndetse no kuba Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, ubwo muri 2018 yahabwaga izi nshingano asimbuye Gen. Fred Ibingira.
Mugenzi we Mutiganda na we arazwi cyane kuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu n’umutekano mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (NISS).
Iyirukanwa ry’aba bombi ryemejwe n’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo ubuyobozi bwazo bwasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kamena 2023.
Ni itangazo rivuga ko aba ba Jenerali bombi birukanwe bari kumwe n’abandi basirikare 14 bo ku rwego rwa ba Ofisiye.
RDF ntiyigeze itangaza amakosa baba baheruka gukora yatumye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo abirukana.
Itangazo ry’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga kandi ko usibye abasirikare birukanwe, hari n’abandi bo mu cyiciro cy’abasirikare bato 116 Perezida Kagame yategetse ko na bo birukanwa, abandi 112 yemeza ko amasezerano yabo y’akazi aseswa.
Aba basirikare birukanwe nyuma y’amasaha make Perezida Paul Kagame akoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.


