Ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bitabiriye isiganwa rya Formula 1 Qatar Airways Grand Prix ryabereye i Doha muri Qatar. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, kikaba ari kimwe mu byari bitegerejwe cyane muri uyu mwaka.
Perezida Kagame yageze muri Qatar ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024. Akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kainamura.
Uretse kwitabira iri siganwa, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku mishinga izamura ubukungu.
Mu isiganwa ry’uwo munsi, Max Verstappen ni we wegukanye intsinzi, yongera gushimangira ubuhanga bwe muri uyu mukino. U Rwanda ruri mu myiteguro y’uko rushobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 30, dore ko iri siganwa riheruka kubera muri Afurika y’Epfo mu 1993.
N’ubwo atari ubwa mbere Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Formula 1, kuko muri Nzeri 2024 yari yitabiriye Singapore Grand Prix, iyi gahunda yo gukurikirana ibikorwa bya siporo mpuzamahanga ikomeje kugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo gushyigikira ibikorwa bifite ingaruka nziza ku bukungu no kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.


