Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 28 basoje amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi (UGHE) iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Burera, nyuma y’umwaka umwe ayifunguye ku mugaragaro.
Ni umuhango Umukuru w’Igihugu yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, akaba ari nabwo buryo umuhango wabayemo. Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).
Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri 28 basoje amasomo yabo, anashimira umuryango Partners in Health wagize uruhare mu kubaka iyi kaminuza mu Rwanda. Umukuru w’igihugu kandi yasabye abanyeshuri barangije guharanira kuba imbarutso y’ubuvuzi buteye imbere mu bihugu bavukamo, no guteza imbere ubushakashatsi mu by’ubuzima, anabasaba kuzasangiza abandi amasomo bigiye mu Rwanda ubwo bazaba bageze mu turere n’ibihugu bakomokamo.
Yagize Ati: “Turizera ko mwese muzashaka uburyo musangiza abo mu turere dutandukanye n’Isi yose aya masomo mwigiye mu Rwanda. Nishimiye cyane kuzabona aho umwuga wanyu uzabageza.”
Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame ku itariki 25 Mutarama 2019, mu gihe iyi kaminuza yageze mu Rwanda bwa mbere mu 2015, igatangirana agashami kayo gaherereye mu Mujyi wa Kigali kigisha amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange (Global health delivery).
Ubwo yafunguraga iyi kaminuza ku mugaragaro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ari ayandi mahirwe y’ishoramari u Rwanda rubonye mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi, kwigisha amahame yabwo no kugabanya imikorere itanoze iboneka mu buvuzi haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Kaminuza ya UGHE yigamo abanyeshuri baturuka mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y’ubuganga (Medecine), kubaga (surgery), ndetse n’ubuvuzi rusange.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

Kaminuza ya University of Global Health Equity (UGHE) iherereye mu karere ka Burera

Ubwo Perezida Kagame n’abandi bayobozi batandukanye bafunguraga ku mugaragaro Kaminuza ya UGHE, tariki 25 Mutarama 2019 i Burera


