Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ya World Economic Forum (WEF) ibaye ku nshuro ya 54.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azitabira ibiganiro bitandukanye byateguwe muri iyi nama birimo icyo aza kwitabira uyu munsi hamwe na perezida wa Ghana Nana Akufo- Addo ndetse na Visi perezida wa Nigeria witwa Kashim Shettina cyiswe ‘Timbuktoo: Unleashing Africa’s Start-up Revolution’ kiraba cyiga ku mpinduramatwara mu ishoramari ku Mugabane wa Afurika.
Iyi Timbuktoo ubwayo ni umushinga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ugamije guteza imbere ibikorwa by’ishoramari muri Afurika.
Byitezwe ko muri iyi nama perezida Kagame azanahura n’abandi bayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubucuruzi, Ngozi Okonjo-Iweala, Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, aho bazanahurira mu kiganiro ku buryo abo mu Majyaruguru no mu majyepfo y’Isi bafatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye isi.
Iyi nama ya WEF iba buri mwaka, igendera ku ntego ngari yo guharanira guhindurira isi n’abayituye imibereho. Ihuriza hamwe abahanga mu ngeri zitandukanye zirimo Ubuvuzi, Abarimu muri za Kaminuza, Abashakashatsi, Abashoramari, Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma ndetse n’abandi batandukanye. Byitezwe ko kuri ubu abazitabira WEF 2024 barenga ibihumbi bibiri


