Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko yiyemeje guhagurukira abayobozi bo mu butabera kuko aribo bakomeje guha urwaho abakora ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ubutabera ntibubaryoze ibyaha baba bakoze.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena, ubwo yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bo mu nzego z’ubutabera bayobowe na Minisitiri Johnson Busingye bakomeje gutuma abakora ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa rubanda biyongera bitewe n’uko zibangamira itabwa muri yombi ryabo kugira ngo babiryozwe.

Perezida Paul Kagame mu nama zose akunze gukorana n’abayobozi batandukanye yakunze kumvikana aburira abayobozi bakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite bigwizaho imitungo ya rubanda kimwe na ruswa. Iri ni ijambo yagarutseho anaritindaho muri iyi nama avuga ko abakora ibyo bagomba kubibazwa byanze bikunze.

Yakomeje avuga ko yumva ababajwe n’ingeso mbi isigaye iri mu butabera, kubona kugeza ubu hari abacamanza bakigaragara bakiriye ruswa n’indonke z’abakurikiranyweho ibyaha.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe inzego z’ubutabera zananiwe akazi zishinzwe, we agiye guhaguruka ku giti cye ariko abakora ibyo bakabiryozwa uko baba bangana kose. Ati: ”Nta kibazo mfite kuba kimwe cya kabiri kiri hano cyajya muri gereza. Ntabwo mwananira.”

Perezida wa Repubulika yatanze ingero z’abanyabyaha bagiye bakurikiranwaho ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda bagatabwa muri yombi ariko nyuma ubutabera bugategeka ko bafungurwa, atanga urugero nka Nicholas Kaganza wari umukozi muri RDB wanyereje miliyoni 363frw yari yavuye mu bukerarugendo hagati ya Kanama 2018 na Mutarama 2019 nk’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yabigaragaje.

Kaganza yatawe muri yombi ariko arafungurwa ngo akurikiranwe ari hanze, ariko ahungira muri Uganda agezeyo ahindura amazina. Nyuma yarakurukiranwe arafatwa arongera agarurwa mu Rwanda, arafungwa bitungurana yongeye gufungurwa mu buryo budasobanutse.

Perezida Kagame akimenya iby’iki kibazo, yasabye Polisi y’Igihugu kongera kumuta muri yombi ariko polisi imugira inama y’uko kumufunga byaba binyuranyije n’icyemezo cyafashwe n’urukiko cyo kumurekura. Perezida Kagame ati: “Nategetse polisi ko yongera kumufunga.”

Kugeza ubu Nicholas Kaganza ari gukorwaho iperereza ku byaha bitandukanye harimo n’inzu 5 zigezweho atunze mu gihe afite imyaka 28 y’amavuko gusa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *