Perezida Kagame yiyemeje guhangana n’amarozi ari mu mupira w’u Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze amarozi amaze igihe avugwa mu mupira w’amaguru, yiyemeza kuzashaka umwanya agahangana na yo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Hashize igihe Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere Siporo zitandukanye, gusa umusaruro by’umwihariko mu mupira w’amaguru ukomeje kuba ikibazo.

Kuri ubu imyaka imaze kuba 19 ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ itazi uko kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika bimera; ndetse n’amakipe (Clubs) akunze guhagararira u Rwanda ku ruhando rwa Afurika akaba adakunze kurenga umutaru.

Perezida Kagame aganira na RBA yagaragaje ko kuba hari abatoza bahitamo kuyoboka inzira y’amarozi aho guha ubumenyi buhagije abakinnyi biri mu bidindiza ruhago nyarwanda.

Ati: “Iyo ukora akazi n’iyo byakwitwa ko ugakunda ariko ukagakorana umuco utari mwiza, ubwabyo bigira ingaruka ntabwo ubona umusaruro uko bikwiye.”

“Abantu rero kuva kera imipira ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, guha abakinnyi imyitozo, bari aho bari mu ndagu, bari mu bintu by’amarozi, cyangwa gutanga bituga ku musifuzi; icyo kigatwara nka 50% y’ibikwiye kuba bikorwa.”

Umukuru w’Igihugu asanga ibi ntaho byageza ruhago nyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Yunzemo ko “ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bikwiye guhagarara. Nagiye ngira ibindi byinshi ntabwo nigeze umwanya uhagije, ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari n’ibindi dusanzwe duhangana na byo, ndetse bamwe nibatanareba neza umunsi nzaba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko adashobora kwemera ko “ibitekerezo by’ubutindi” nk’amarozi bikoreshwa mu gihugu, by’umwihariko mu mikino ireba igihugu cyose.

Byari mbere yo kuburira abayakoresha ko ari hafi “kurwana na bo” no kubamenyesha ko nibakomeza kuyakoresha byanga bikunze bazakomeza gutsindwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *