Perezida Paul Kagame uri i Apia ho mu gihugu cya Samoa, yizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 yizihije kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira.
I Apia Umukuru w’Igihugu yahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Kuri uyu wa Gatatu abayobozi baherekeje Umukuru w’Igihugu bifatanyije na we mu kwizihiza imyaka 67 amaze avutse
Abifatanyije na we barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, Dr Gasore Jimmy w’ibikorwa remezo, Amba. Johnston Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, n’abandi.


