Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yabuze amahitamo y’ikipe agomba gufana hagati ya Young Africans na Simba SC, ahitamo kujya kureba umukino w’amakipe yombi yambaye umwambaro urimo amabara ya buri kipe.
Ku cyumweru ku wa 08 Werurwe ni bwo Young Africans yari yakiriye Simba SC, mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ya Tanzania.
Uyu mukino wa Derby ya Dar es Salaam wari utegerejwe na benshi barimo n’Abanyarwanda bitewe no kuba hari abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina muri ariya makipe abiri.
Igitego rukumbi cyatsinzwe na Bernard Morrison kuri Coup-Franc yo ku munota wa 43, ni cyo cyatandukanyije impande zombi. Ni igitego cyatumye Young Africans ya Haruna Niyonzima na Sibomana Patrick Papy, ikura amanota atatu kuri Simba SC ya Kagere Meddie nyuma y’imyaka ine itazi uko kuyitsinda bisa.
Perezida Magufuli yagaragaye muri Stade yambaye umwambaro ugizwe n’amabara y’icyatsi n’Umuhondo yambarwa na Young Africans, mu gihe ku rundi ruhande wariho amabara yiganjemo umutuku n’umukara yambarwa na Simba SC.
Icyakoze Young Africans ikimara gutsinda igitego amashusho, yagaragaje Magufuli akishimira, ibishimangira ko uyu munyacyubahiro ashobora kuba yarihebeye iyi kipe ikunzwe na rubanda nyamwinshi hariya muri Tanzania.
Uyu mukino wasize Simba Sports Club ikiyoboye shampiyona ya Tanzania n’amanota 68, ikaba irusha Azam FC ya kabiri amanota 17.
Ikipe ya Young Africans iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 50, gusa ikaba igifite imikino ibiri y’ibirarane ishobora gutsinda igasigara irushwa na Simba amanota 12.


