Perezida John Pombe Magufuli yatumiye mu biro bye abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Tanzania, Diamond na Ali Kiba, mu busabane bwatumiwemo abitabiriye inama nkuru ya ‘Chama Cha Mapinduzi’ iherutse kuba ku wa 11 Nyakanga 2020.
Nk’uko igitangazamakuru Tuko cyabitangaje, Perezida Magufuli yashimiye aba bahanzi bombi ku kuba baremeye kwirengagiza amakimbirane bari bafitanye, bakemera kunga imbaraga ngo batange umusanzu wabo mu kubaka Tanzania. Yagize ati: ”Ubonye Diamond yicaye ku meza amwe na Ali Kiba, ahita abona imbaraga za CCM”.

Abatumiwe basangiye baranasabana
Ibi birori kandi byari byanatumiwemo Harmonize wakoreraga mu nzu itunganya umuziki ya Diamond, WCB, akaba yarabaye inshuti, umufatanyabikorwa ndetse anafatwa nk’umuvandimwe wa Diamond mbere y’uko batandukana. Perezida Magufuli ati: “Kubona Harmonize agaragiye Diamond, iyi ni yo Tanzania twifuza”.
Diamond, Alikiba ndetse na Harmonize bagaragaye ku meza amwe, baganira, baseka ndetse basangira mu gihe bari bateze amatwi impanuro za Perezida Magufuli.
Umuhanzi Ali Kiba yagiranye amahari na Diamond ndetse ananga kuririmba muri Wasafi Festival yari yatumiwemo, bitewe n’amagambo yakunze kumuvugwaho n’abakorera muri WCB, bavugaga ko ari umuhanzi udafite impano, ahubwo ko ayishakamo.

Perezida Magufuli aha umukono Ali Kiba

Ifoto y’urwibutso


