Ku munsi w’ejo, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye kandi agirana ibiganiro na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (Amerika) muri Uganda, H.E William W. Popp muri Purezidansi.
Muri iyo nama, Perezida Museveni na Ambasaderi, Popp baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’amategeko nyafurika yo gukura no guha amahirwe (AGOA).
H.E Museveni kandi yohereje ubutumwa bwihariye kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, H.E Joe Biden. Ibaruwa yahawe Ambasaderi Popp yasabwe kuzayigeza ku muyobozi wa Amerika.
Ati“H.E Perezida Biden yanyandikiye ku ngingo irebana n’ibya AGOA, ndamusubiza. nawe rero muhaye ubu butumwa uzamushyikiriza ibaruwa.”
Ku ruhande rw’Ambasaderi Popp yongeye gushimangira ko guverinoma y’Amerika yiyemeje gukomeza gufatanya na Uganda binyuze mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.Ati: “Turashaka gukomeza gukora ubucuruzi na Uganda muri rusange binyuze mu mishinga itandukanye. Iyi mishinga irashobora gukorwa nta mbogamizi ”.


