Perezida mushya wa Malawi, Lazarus Chakwera ari kwitegura kwakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bazamusura mu ntangiriro za Kanama 2020 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi.
Perezida Chakwera watsindiye kuyobora Malawi ku itariki 23 Kamena 2020, nyuma y’igihe gito amaze kurahirira gutangira kuyobora igihugu, yatangaje ko yifuza kugirana inama n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ndetse aza no gutangaza ko yavuganye na we “mu rwego rwo gushaka ubufatanye bufatika bwo gushimangira iterambere rya demokarasi mu bihugu biri mu kibaya cya Rift Valley.”
Perezida Chakwera kandi muri iki kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko yizeye gufatira urugero kuri Perezida Kagame, ku ngamba zo kongera kubaka igihugu no kuzana impinduka mu bukungu.
Ibitangazamakuru byo muri Malawi birimo ‘Nyasa Times’ dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Lazarus Chakwera n’umufasha we, Monica Chakwera bari kwitegura gusurwa na Perezida Kagame w’u Rwanda n’umufasha we, Jeannette Kagame bakazagirana ibiganiro bishingiye ku kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri kiriya gihugu yatangaje ko ruzaba ari uruzinduko rw’iminsi ibiri, kuva ku itariki 11 Kanama 2020 ari nabwo Perezida Kagame n’umufasha we bazaba bagezeyo, bakazakirirwa mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye mu murwa mukuru, Lilongwe.
Perezida Kagame aheruka muri Malawi ubwo iki gihugu cyari kikiyobowe na Perezida Peter Mutharika. Icyo gihe yanafunguye ku mugaragaro umuhanda w’ibirometero 3,3 wamwitiriwe.

Perezida Lazarus Chakwera wo mu ishyaka MCP (Malawi Congress Party) wari usanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ahigitse Peter Mutharika wari usanzwe kuri uyu mwanya kuva mu 2014. Chakwera yarahiye gutangira inshingano kuwa 28 Kamena 2020 nyuma y’icyumweru kimwe atsinze amatora.


