Muri uku kwezi nibwo hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ikazabera muri Tanzania i Arusha aho biteganyijwe ko Perezida ndayishimiye w’u Burundi azasimburwa na Salva Kiir kuri uyu mwanya.
Ni nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye manda ye yarangiye muri Nyakanga uyu mwaka bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya.
Biteganijwe ko inama y’aba bakuru b’ibihugu bya EAC izabera mu cyumweru gitaha i Arusha, muri Tanzaniya ku ya 23-24 Ugushyingo aho biteganijwe ko abakuru b’ibihugu bya EAC nabo bazaganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwihaza mu biribwa.
Kiir agiye kuyobora uyu muryango wa EAC, mu gihe w’akarere mu gihe akarere karimo kuganira ku mahoro n’umutekano mu karere, cyane cyane ikibazo cya Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni mu gihe kandi Sudani y’Epfo nayo iri mu bihugu byohereje ingabo mu mu Burasirazuba bwa Congo gufasha kugarura amahoro mu ntambara ishyamiranyije iki gihugu n’inyeshyamba za M23.
Ndayishimime, usanzwe ari kuri ubu buyobozi, yatowe muri Nyakanga umwaka ushize n’abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu nama ya 22 isanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye Arusha, muri Tanzaniya.Yasimbuye icyo gihe Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
EAC isanzwe igizwe n’ibihugu birindwi aribyo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Uganda na Tanzaniya, mu gihe icyicaro gikuru kiri Arusha, Tanzaniya.


