Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko niba u Rwanda rwifuza imigenderanire n’igihugu cye rugomba kubanza kumushyikiriza abakoze amahano muri icyo gihugu rucumbikiye kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Ku wa kane w’iki cyumweru Perezida Ndayishimiye yari ari mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda, mu ruzinduko yari yahagiriye mu rwego rwo kumurikira abayituye Guverineri wayo mushya, Albert Hatungima.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ko azi neza ko hari abaturage benshi bo mu Kirundo bahungiye mu Rwanda (n’ubwo atigeze avuga izina Rwanda mu kanwa ke), asaba abaturage guhamagara bene wabo ku materefoni bagatahuka.
Ati: “Nkaha mu Kirundo tuzi ko mufite imiryango myinshi yahungiye harya hakurya [mu Rwanda]. Muterefone imiryango yanyu mubabwire bitahire mu gihugu cyabo cy’amavuko.”
Ndayishimiye yavuze ko babibona ko ibihugu impunzi z’Abarundi zahungiyemo [birimo n’u Rwanda] byazifashe bugwate, asaba ko byazirekura zigataha, ngo kuko nta muntu washaka gutahuka mu gihugu cye akabyangirwa n’igihugu arimo.
Yabivuze nyuma y’uko mu minsi ishize humvikanye amakuru avuga ko hari impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 300, zamwandikiye zimusaba kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, kugira ngo zifashwe gutahuka mu gihugu cyazo zimaze imyaka itanu zarahunze.
Leta y’u Rwanda iheruka gusohora itangazo rivuga ko yiteguye gukorana na HCR mu gufasha impunzi zifuza gusubira mu bihugu byazo, ibyerekana ko idashaka kugira uwo ifata bugwate nk’uko Perezida Ndayishimiye yabitangaje.
Magingo aya umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itanu warajemo igitotsi, nyuma y’uko u Burundi bushinje u Rwanda gufasha Abasirikare bakuru bateguye Coup d’Etat yapfubye muri 2015 yari igamije guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
U Burundi bukunze kuvuga ko abari bihishe inyuma y’iyo Coup d’Etat yakurikiwe n’imvururu zaguyemo abatari bake abandi bagahunga, bahungiye mu Rwanda.
Abo barangajwe imbere na Gen. Maj. Godefroid Niyombare ni bo Perezida Ndayishimiye asaba ko u Rwanda rwashyikiriza u Burundi, niba rwifuza ko ibihugu byombi byakongera kungenderana.
Ati: “Kera kugira ngo mugire umubano mwiza, umwana ukoze ikibi agahungira mu wundi muryango, wabazaga uriya muryango uti uyu mwana ko aje iwanjye ni amahoro? Hanyuma ababyeyi be bakavuga bati asize yononnye mu rugo, mumuzane ahubwo tumuhane.”
Yakomeje ati: “Niba rero bashaka ubucuti ku Burundi, nibabanze abo bakoze amarorerwa babaduhe tubanze tubacire urubanza, nta Murundi wabonye biriya byago byo muri 2015 uzatekana atabonye ababikoze bahanwe.”
Nta wuzi niba koko abo basirikare barahungiye mu Rwanda.
Ndayishimiye yashimangiye ko igihugu cye kidashobora kugenderana n’u Rwanda yise ‘indyarya’, mu gihe mugenzi we w’u Rwanda yakunze kugaragaza ko igihugu ayoboye cyiteguye kugenderana n’u Burundi mu gihe abategetsi babwo bazaba babyifuza.
Ku wa 10 Nyakanga ubwo yaganiraga n’abakoresha Imbuga Nkoranyambaga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko amateka ari yo yatumye u Rwanda n’u Burundi bitabana uko bikwiye, gusa yizeza ko hakwiye gushakwa uko ibyo byava mu nzira.
Ati: “Amateka yatumye abantu batagenderana cyangwa batabana uko bikwiriye, ariko icya ngombwa ni ugushaka uko ibyo byava mu nzira bigakemuka. Abayobozi ubundi ni cyo bashinzwe, Politiki nziza burya ni ko ikora. Ibwiriza abantu kuba babana bagahahirana, kutumvikana n’ibindi by’urudaca bikarangira.”
Perezida Kagame icyo gihe yagaragaje ko yiteguye kutagora Perezida Ndayishimiye mu gihe cyose azaba yifuza gukorana n’u Rwanda.
Ati: “Ni cyo twifuza kugeraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora. Kuri iyo politiki niba ari ho baganisha, ntabwo bazasanga tugoranye kugira ngo dukorane na bo, twumvikane, duhahirane.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame yari agaragaje ubushake mu kuzahura umubano w’u Burundi n’u Rwanda, kuko nko ku wa 19 Kamena yemereye umunyamakuru wa Jeune Afrique ko yiteguye gukorana na Perezida mushya w’u Burundi.


