Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahishuye uburyo abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, bamukuriye ingofero ubwo yatangiraga kuyobora uyu muryango.
Yabibwiye abari bifatanyije na we mu munsi wa gatatu w’amasengesho yo ku rwego rw’igihugu ategurwa n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu, tariki ya 27 Ukuboza 2022.
Ndayishimiye yavuze ko n’ubwo hari umuntu wamusuzuguraga muri Leta ayoboye, abakuru b’ibihugu bya EAC batunguwe n’ibitekerezo afite, kandi nta gihe kinini amaze ku butegetsi.
Yagize ati: “None ugira ngo ni njyewe wari ufite uburambe bukomeye mu by’abakuru b’ibihugu ga yemwe? Kugira ngo bantore, nyobore abakomeye. Mu gihe bavugaga bati ‘tugiye gutora umukuru w’inama y’abakuru bo mu muryango’, bose nabonaga bafite akanyamuneza cyane. Ahubwo babaza bati ‘Mbese narangiza manda ni nde uzamukurikira?’ Ni cyo babazaga gusa.”
Ndayishimiye avuga ko kuva yajya ku butegetsi mu mwaka w’2020, yashoboye kunga Abarundi batumvikanaga, ubu bakaba bunga ubumwe.


