Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kane bakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku biro bye biherereye mu gace ka Entebbe.
Perezida Museveni uheruka kurahirira kuyobora Uganda muri manda ya gatandatu, yari kumwe na Madamu we Janet Museveni nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Uganda.
Amafoto ari ku rubuga rw’iyi Perezidansi yerekana Perezida Ndayishimiye yakirwa na mugenzi we Museveni, mbere y’uko bagirana ibiganiro bagaragiwe n’abagore babo.
Perezida Ndayishimiye ni umwe mu bakuru b’ibihugu 11 bari bitabiriye umuhango w’irahira rya Museveni wabereye ku kibuga cya Koloko, mbere y’uko kuri uyu wa Kane atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda.
No ku nshuro ya mbere uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi agiriye uruzinduko muri Uganda, kuva yatorerwa kuyobora kiriya gihugu muri Gicurasi umwaka ushize.
Ndayishimiye asuye Uganda nyuma yo kugirira uruzinduko mu bihugu bya Tanzania, Guinée Equatoriale, Gabon, Misiri, Congo-Brazzaville na Repubulika ya Centrafrique.








