Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangarije i Kinshasa ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’.
Ni mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa aho yitabiriye irahira rya mugenzi we, Felix Tshisekedi , ugiye kuyobora manda ya kabiri itavugwaho rumwe.
“Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere,” uyu ni Perezida Ndayishimiye.
Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagaragaje kenshi ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi byamaganwe na Ambasaderi Nduhungirehe wagize ati “Ntabwo byumvikana uburyo Umuyobozi w’Igihugu cyo muri Afurika ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano yifata akajya imbere y’ibendera ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akizeza Abanyafurika guhirika ubutegetsi bwa Guverinoma yashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko.”
“Ni ibintu birenze kure gutandukira inshingano yahawe muri Gashyantare 2023, ahubwo ni no gutandukira cyane amahame yatumye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushingwa.”


