Perezida Ndayishimiye yongeye kwirukana Maniratunga wigeze kumubeshya

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwirukana ku kazi Albert Maniratunga wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, wigeze kumubeshya.

Ni nyuma y’aho Maniratunga, Venant Ngendakumana uyoboye ikigo gishinzwe ubucuruzi na Ir Manirakiza Emmanuel uyoboye icy’ibikomoka kuri peteroli batawe muri yombi bazira kuzamura ibiciro by’ingendo ku kigero cya 23%, Minisitiri w’Ubucuruzi n’ubwikorezi, Marie Chantal Nijimbere yabasaba kubisubiza uko byari bimeze bakabyanga.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Maniratunga yasimbujwe Ir Innocent Nibizi, Ir Manirakiza asimbuzwa Sévérin Wakarerwa.

Yigeze kwirukanwa azira kubeshya

Tariki ya 29 Kamena 2021, Perezida Ndayishimiye yasuye ikigo cya OTRACO Maniratunga yayoboraga mu rwego rwo kugenzura imikorere yacyo, aramutonganya, amubaza impamvu impushya z’ubuziranenge bw’ibinyabiziga zidatangirwa no mu Ntara ya Gitega, Bururi na Ngozi kandi yari amaze amezi ane amusezeranyije ko bizaba bikorwa.

Icyo gihe Maniratunga yari amaze gusubiza uyu Mukuru w’Igihugu ko izi mpushya zigitangirwa gusa mu Ntara ya Bujumbura, maze arongera amubaza ati: “Urumva igitoro aba bakoresheje uko kingana, umwanya baba batakaje uko ungana, uwagenzura amafaranga bamaze gutakaza, yaba angana ate?”

Perezida Ndayishimiye nyuma yo guhata Maniratunga ibibazo, yahise amutegeka ko atakongera gukandagira mu biryo bya OTRACO, we n’abandi bakozi b’iki kigo, ariko mu Kwakira 2021 uyu Mukuru w’Igihugu yongeye gusohora itangazo amugira Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi.

Gusa mu kiganiro yagiranye n’abaturage n’itangazamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2021, Perezida Ndayishimiye yabajijwe ukuntu yongera guha akazi abayobozi yari yarirukanye abaziza kumutenguha, asobanura ku kibazo cya Maniratunga, ko yasanze ibibazo byari muri OTRACO yagiye ku buyobozi byari bisanzwemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *