Perezida Nyusi yateguje FADM kuzirwanaho RDF nigenda

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yateguje Ingabo z’Igihugu ko zigomba gutekereza uko zigomba kwirwanaho, ubwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zizaba zashoje ubutumwa zimazemo igihe muri Cabo Delgado.

Perezida Nyusi yazihaye ubu butumwa muri iki cyumweru, ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga y’igisirikare cya Mozambique iheruka kubera mu mujyi wa Maputo.

Kuva muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje ingabo mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, mu rwego rwo kuhirukana ibyihebe byari bimaze igihe byarahayogoje.

Kuri ubu ubuzima busa n’ubwongeye kugaruka muri Cabo Delgado ahanini bigizwemo uruhare na RDF yafatanyije n’Ingabo z’ibihugu bya SADC mu kwirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabab.

Perezida Nyusi ubwo yari mu nama n’abasirikare n’igihugu cye, yasabye FADM n’inzego z’umutekano za Mozambique kwiga gufata ingamba zihamye mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ubwo SAMIM (ingabo za SADC) na RDF bazaba baragiye.

Yagize ati: “Ibyemezo bihamye bigomba gufatirwa muri iyi nama mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bushobozi bw’Ingabo z’igihugu, bijyanye n’ibikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado ubwo ingabo z’ibihugu byacu by’incuti zirimo iza SAMIM n’u Rwanda zizaba zatashye.”

Perezida Nyusi yunzemo ko Ingabo za Mozambique zikwiye “gusesengura uburyo bwo gukorana n’abahoze mu ngabo, bakagira uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu.”

Ni nyuma yo kunenga buryo ki aba bahoze mu ngabo nta musaruro ugaragara mu kurinda umutekano n’ubusugire bya Mozambique.

Perezida Nyusi yanasabye urubyiruko rutari mu gisirikare kugira umusanzu ufatika rutanga mu kongera kubaka ibikorwaremezo byasenywe n’ibyihebe.

Yavuze ko ibyo bizanyuzwa muri gahunda y’ubwitange n’urugerero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *