Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Apia mu murwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.
Umukuru w’Igihugu akigera muri Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu akanaba Minisitiri ushinzwe gasutamo n’amahooro, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio.
Samoa yakiriye inama ya 27 Commonwealth, ni igihugu kigizwe n’ibirwa biherereye ku mugabane muto wa Oceania.
Imirimo ijyanye n’iyi nama izwi nka CHOGM2024 yatangiye ku wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira, ikazasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024.
Perezida Kagame uri mu bayitabiriye amaze imyaka ibiri ari we muyobozi w’umuryango wa Commonwealth.
We na bagenzi be bagomba kuganira ku mbogamizi zugarije ubukungu bw’Isi, ibidukikije n’umutekano ku; banaganire ku buryo ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth byafatanya mu guhuza imbaraga, kuzamura ubucuruzi, guhanga udushya ndetse kuzamuka no gutera imbaraga urubyiruko rurenga miliyari 1.5 rwo mu muryango wa Commonwealth kugira ngo ejo hazaza harwo hazarangwe n’amahoro kandi arambye.
Ni ingingo zigomba kugenderwaho hashingiwe ku byo Commonwealth imaze kugeraho nyuma y’inama yayo yabereye i Kigali mu Rwanda muri 2022.
Usibye Perezida Kagame, abandi banyacyubahiro bari muri Samoa barimo Umwami Charles III w’u Bwongereza.


