Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bwihariye Ali Bongo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Ali Bongo Ondimba wa Gabon.

Perezidansi ya Gabon yemeje ko ubu butumwa Perezida Ali Bongo yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta banagiranye ibiganiro.

Ni ibiganiro byabereye muri Perezidansi ya Gabon (Palais Rénovation), ku ruhande rw’u Rwanda bikaba byanitabiriwe na Maj. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu ngabo z’u Rwanda.

Ibiro bya Perezida wa Gabon ntibyigeze bitangaza ibyari bikubiye mu butumwa Perezida Paul Kagame yageneye mugenzi we Ali Bongo.

Ibiganiro by’impande zombi byo ngo byibanze ku ngingo irebana n’ubufatanye busanzwe hagati ya Kigali na Libreville.

Muri ibi biganiro impande zombi kandi ngo zanakomoje ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange, ndetse zinavuga ku ngingo yerekeye ukwishyira hamwe kw’akarere Gabon n’u Rwanda biherereyemo.

Mu rwego rwo kwishimira umubano mwiza usanzwe hagati ya Kigali na Libreville, ibinyamakuru byo Gabon byatangaje ko impande zombi zagaragaje ko zifuza kuzamura mu rwego rwo hejuru ubufatanye butandukanye zifitanye, cyane mu nzego zirimo uburezi, ubucuruzi ndetse n’ubukungu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *