Nyuma y’ibitero, Ukraine iherutse kugaba ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere mu mujyi wa Bryansk, bikangiza byinshi,Perezida Vladimir Poutine akomeje guhana Ukraine.
Ubu Perezida Putin abona White House nk’amahirwe adasanzwe yiboneye yo gutsinda iyi ntambara. Kuri we, Trump ashobora gufata ingamba ebyiri, kandi we na Poutine bombi baratsinze.Urugero rwa mbere: Moscou igeze aho yumvisha Trump ku mpamvu zayo za géopolitique, kandi uko bigaragara,Trump azahatira Ukraine n’Uburayi guha uturere twigaruriwe n’Uburusiya.
Ubu ni inzira yo gutsinda iyi ntambara Poutine ari gukoresha inzira za politiki n’igisirikare aho ari guhana Ukraine yihanukiriye. Urugero rwa kabiri: Poutine ari gukoresha amayeri ahambaye, aho ashyiramo kunaniza Ibiganiro igihe avuga ko uduce twose amaze gufata ari ntakorwaho. Ibi bigabanya ibyiringiro bya Donald Trump yarafite byo kurangiza iyi ntambara vuba.
Aho gutekereza ku mpamvu zatewe no kunanirwa, Trump azacika intege kandi arakaye ndetse ave mu mishyikirano no mu micungire y’iyi ntambara muri rusange. Trump biragaragara ko nubusanzwe yagabanyije inkunga ye muri Ukraine. Muri iki gihe, inkunga y’Abanyamerika ihagarariye 20% gusa by’inkunga mpuzamahanga i Kyiv, ariko ikubiyemo ibintu by’ingenzi ku murongo w’imbere, nka sisitemu ya Patriot yo kurinda ikirere.
Putin yizera ko nta mfashanyo y’Abanyamerika, Ukraine izasenyuka mu gisirikare no mu myifatire. Ni muri urwo rwego, yemeye igitekerezo cy’imishyikirano, ariko nta bihe byo kumvikana. Nkuko bitangazwa n’inzobere y’Umurusiya muri politike ,Vera Grantseva wigisha mu Bufaransa.
Perezida Zelensky wa Ukraine, gukomeza kumvira abanyaburayi batifuza ko intambara ihagarara biri kumuteza akaga. Poutine akomeje kwihorera. Ku ya 9 Kamena, ingabo z’Uburusiya zagabye igitero gikomeye cya misile hamwe n’indege zitagira abapilote byibasiye uduce twa Dubno na Kyiv, nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaza.
Intwaro ziri gukoreshwa muri icyo gitero zirimo:
Iles Kh-101/55 misile zo mu bwoko bwa misile zoherejwe n’indege za Tu-95MS ziva mu karere ka Saratov.Iles Kh-22 misile zirasa ubwato zarashwe na Tu-22M3 hejuru y’Inyanja Yirabura. 9M723 misile ya ballistique Iskander-M / KN-23 yoherejwe ivuye mu turere twa Bryansk ka gace gaherutse guterwa n’ibitero bya Ukraine, ndetse izindi zikaba ziri kuva muri Kursk agace k’Uburusiya, Ukraine yari yarigaruriye.
Khhal 47M2 misile ya Kinzhal supersonic misile.Muri iki gitero kandi hoherejwe drones zo mu bwoko bwa Shahed-Geran na Gerbera zibasiye Kiev. Ubwinshi bwa misile zibasiye Dubno, mu karere ka Rivne. Icyiciro cya misile y’icyo gitero cyamaze iminota 45, guhera saa yine za mugitondo kugeza saa yine n’iminota 45, mu gihe igitero cya drone cyatangiye saa moya n’iminota 48.
Perezida Zelensky akomeje gutabaza nyuma yizi missiles ubwirinzi bwa Ukraine butari guca iryera. Trump we akaba yaburijemo ibihano, Sena y’Amerika yifuzaga gufatira Uburusiya, Itegeko rishya ryasuzumwe na Sena ya Amerika rigamije gukomanyiriza u Burusiya, ryasubitswe kubera ko Perezida Trump abona igihe cyo kurishyira mu bikorwa kitaragera.
Ni itegeko ryari gusiga hashyizweho umusoro wa 500% ku bihugu byose bigura mu Burusiya ingufu, Uranium, ndetse n’andi mabuye y’agaciro, rikaba ryari rishyigikiwe n’Abasenateri bagera kuri 80. Mu gihe ashyize imbere ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara imaze imyaka itatu.


