Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasubije Jacob Zuma yasimbuye ku butegetsi, uherutse kumushinja kutamufasha mu rubanza rwe.
Zuma ukurikiranweho icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo aherutse kuvuga ko Perezida Ramaphosa yanze kumufasha ku kibazo cy’abashinjacyaha babiri, William Downer na Andrew Breitenbach, ashinja kwitwara nabi mu kazi.
Ni nyuma y’aho uyu munyapolitiki asabye Umukuru w’Igihugu gukoresha ububasha bwe, agakura aba bashinjacyaha mu rubanza rwe.
Ibiro bya Ramaphosa bisobanura ko adafite ububasha bwo guhagarika abashinjacyaha, bityo abikoze yaba yishe itegeko, bikaboneraho kuvuga ko Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’ubutabera na serivisi z’amagereza, Ronal Lamola.
Byagize biti: “Perezida Ramaphosa ntabwo yivanga mu kazi ka NPA [urwego rw’ubushinjacyaha], kandi ntabifitiye ububasha. Perezida yasubije Bwana Zuma kandi yafashe umwanzuro ukwiye kandi wemewe n’itegeko.”
Biti: “Perezida Ramaphosa yasubije ibaruwa ya Bwana Zuma imusobanurira intambwe zatewe, zirimo gushyikiriza ikibazo Minisitiri w’ubutabera na serivisi z’igorora, Ronal Lamola ufite inshingano yo kugenzura NPA.”
Ibi biro bikomeza bivuga ko Perezida Ramaphosa yasabye Minisitiri Lamola gushyikiriza ikirego cya Zuma kuri aba bashinjacyaha ku kanama k’igihugu gashinzwe amategeko; ari na ko gafite mu nshingano kugikurikirana.
Jacob Zuma yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugeza mu 2018, ubwo yeguzwaga ku butegetsi.


