Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akomeje guhabwa urw’amenyo n’abaturage be, nyuma yo gutanga isezerano ryo kugura imashini izajya ikora Capati miliyoni ku munsi.
Ruto umaze iminsi mu rugendo rugamije kureba ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu mujyi wa Nairobi, yatanze ririya sezerano ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya St. Teresa Girls Secondary School riherereye mu gace ka Mathare.
Mbere yo kuritanga Guverineri w’Intara ya Nairobi, Johnson Sakaja yari yamusabye ubufasha bwo kugura imashini ikora capati zibarirwa muri za miliyoni, mu rwego rwo guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka ‘Dishi Na County’.
Guverineri Sakaja na we yasabye Perezida Ruto iriya mashini, nyuma yo kubaza abanyeshuri ifunguro ry’inyongera bifuza bakamubwira ko bashaka capati.
Uyu muyobozi ubwo yari kumwe na Perezida wa Kenya yamubwiye ko “abana barenga 300,000 bari kungukira kuri gahunda [yo gufatira ifunguro ku ishuri]; ibisobanura ko dukeneye imashini yazajya ikora capati miliyoni buri munsi. Nayisabye Perezida.”
Ruto ubwo yari imbere y’abanyeshuri ba St. Teresa, yabijeje ko ubusabe bwa Guverineri wa Nairobi yabwemeye, ati: “Nemeye kugura imashini ikora capati. Guverineri, ubu akazi kawe ni ugushaka aho tuzayigura.”
Isezerano rya Perezida wa Kenya icyakora ntiryakiriwe neza n’abanya-Kenya; bagaragaza ko iriya gahunda nta musaruro izigera itanga mu guhindura ubuzima bw’abatuye Nairobi, ubw’abanya-Kenya muri rusange ndetse n’ubw’abanyeshuri.
Abenshi mu baturage ba Kenya kandi bashinje Perezida William Ruto kwita ku mishinga itagize icyo ivuze, akayishingiraho avuga ko ubutegetsi bwe bwakoze ibintu bikomeye.
Nk’uwitwa Kabara yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Perezida w’u Bushinwa yamuritse gariyamoshi 20 nshya z’amashanyarazi, Sitasiyo eshatu zo mu isanzure, umuhanda wa kilometero 5,000…, uw’u Buyapani yamuritse uruganda rw’ingufu za nikeleyeri…, Ibrahim Traoré (wa Burkina Faso) ari kubaka ibitaro 50 rwo ku rwego rwa 5 mu mwaka umwe; Ruto we ati ‘nzatanga imashini izajya ikora capati miliyoni ku munsi.”
Uwitwa Ciku Yegon we yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Perezida arajwe ishinga na za capati, nyamara inzego zose za Kenya nk’ubukungu, uburezi n’ubuzima zikomeje kuzahara cyane.
Kubera kwita kuri Capati cyane kandi, abanya-Kenya kandi bageze kure baha Perezida wabo akabyiniriro ka El Chapo (asanzwe ari umucuruzi ruharwa w’ibiyobyabwenge w’umunya-Mexique).
Ni mu gihe abandi bagiye bacura amafoto agaragaza Ruto yambaye imyambaro ikoze muri Capati, abandi bakamugaragaza ari kuzicuruza.


