Gq7r5AjWAAAh-mT

Perezida Salva Kiir yabitswe ari muzima

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani y’Epfo yahakanye yivuye inyuma ibihuha byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Perezida Salva Kiir Mayardit yapfuye.

Mu itangazo ryasohowe ku wa Kane, guverinoma y’iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, yemeje ko ayo makuru ari ibinyoma byagambiriwe no gukwirakwiza urwikekwe, igashimangira ko Perezida Kiir ameze neza kandi akomeje gusohoza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu.

Ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga ya Repubulika ya Sudani y’Epfo irahakana yivuye inyuma ibihuha bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Nyakubahwa Perezida Salva Kiir Mayardit yitabye Imana.”

Itangazo rikomeza rigira riti: “Turashaka guhumuriza Abanya-Sudani y’Epfo bose, akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko Nyakubahwa Perezida Salva Kiir Mayardit akiriho, ameze neza kandi akomeje gusohoza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu mu buryo bwuzuye, afite ubuzima bwiza kandi afite imbaraga.”

Guverinoma ya Sudani y’Epfo kandi yamaganye bikomeye ikwirakwizwa ry’aya makuru y’ibinyoma, ivuga ko ari uburyo bwo gushaka guteza umutekano muke, urujijo n’ihungabana mu gihugu.

Ati: “Minisiteri yamaganye yivuye inyuma ikwirakwizwa ry’aya makuru mpimbano agamije guteza impagarara zidafite ishingiro, urujijo no kwangiza ituze ry’igihugu. Aya makuru y’ibinyoma ashyigikira gusa abafite inyungu mu guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu, amahoro twaharaniye n’iterambere rirambye.”

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, ariko kuva icyo gihe yakunze guhura n’ibibazo bya politiki birimo amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida we, Dr Riek Machar Teny.

Nubwo hari abavuga ko iki gihugu kitagira ituze rya politiki rihamye, guverinoma ya Sudani y’Epfo ikomeza kugaragaza ko yiyemeje gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage bayo no gushyira mu bikorwa inshingano zayo za Leta nk’uko bikwiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *