Perezida Tinubu yirukanye Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, kuri uyu wa Mbere ushize, yahagaritse Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene kubera gukekwaho kunyereza amafaranga y’ishoramari mu mibereho myiza.

Umuvugizi wa perezida, Ajuri Ngelale, yatangaje ko Minisitiri, Betta Edu, yahagaritswe kubera ko guverinoma yiyemeje kubahiriza “amahame yo mu rwego rwo hejuru y’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano” mu micungire y’umutungo w’igihugu.

Yatangaje ati: “Perezida Bola Tinubu yahagaritse Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene, Dr. Betta Edu, ku mirimo ye bihita byubahirizwa.” Yongeyeho ko perezida yategetse kandi iperereza kuri minisitiri wahagaritswe.

Betta Edu w’imyaka 37, yari mu baminisitiri 48 bashyizweho na perezida muri Kanama 2023 nkuko yi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Ku wa 2 Mutarama, Perezida Tinubu yari yahagaritse umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari mu mibereho myiza (NSIPA) azira kunyereza arenga miliyari 37 z’Ama-naira (miliyoni 41 z’amadolari) mu kigega cy’ishoramari mu mibereho cya Minisiteri y’Ubutabazi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *