Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine hano mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.
Ni ibiganiro ku ruhande rwa RDF byitabiriwe n’abasirikare bakuru batandukanye, barimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Laurent Mupenzi, uw’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi.
Ibiganiro hagati ya Perezida Touadéra n’abayobozi bakuru muri RDF byibanze ku bufanye busanzwe buri hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika ya Centrafrique.
U Rwanda rufite muri iki gihugu ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kukigaruramo amahoro (MINUSCA), gusa mu Ukuboza 2020 rwanoherejeyo irindi tsinda ry’ingabo zidasanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye ari hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kwakira Perezida Touadéra, yavuze ko u Rwanda rwohereje muri Centrafrique uriya mutwe w’Ingabo zidasanzwe kubera ko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta, bijyanye n’uko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Ati: “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko na yo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura ari bwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.
Ati: “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri wese yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”
“Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi ari byo byabaye.”
Perezida Touadéra ku rundi ruhande yashimye umusanzu Abanyarwanda ndetse na Perezida Kagame batanze mu kugarura amahoro n’umutekano no kuzahura ubukungu mu gihugu cye.
Ati: “U Rwanda ruri mu bihugu byatanze ingabo muri MINUSCA ndetse mu Ukuboza 2020 ubwo CEEAC yasabaga ibihugu gutanga ubundi bufasha mu kongera imbaraga mu kubungabunga umutekano, u Rwanda rwabaye urwa mbere mu kohereza ingabo zifasha FACA kugarura amahoro mu gihugu.”
Biteganyijwe ko uretse gusura icyicaro gikuru cya RDF, Perezida Touadéra anasura umudugudu w’icyitegererezo uherereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, wubatswe n’ingabo z’u Rwanda.






