Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Kayumba Olivier, ku wa Mbere yashyikirije Perezida Faustin-Archange Touadéra impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Bangui.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Rwanda rwatanze Kayumba ku mwanya wa Ambasaderi warwo i Bangui.
Uyu mudipolomate yari asanzwe akuriye ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Centrafrique.
Mu muhango wo gushyikiriza Touadéra impapuro wabereye muri Perezidansi ya Centrafrique, Ambasaderi Kayumba yagejeje kuri Perezida w’iki gihugu indamukanyo za mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, amwifuriza we n’abaturage b’igihugu cye kugira ishya n’ihirwe.
Yanamumenyesheje ko azakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no gukomeza ndetse no kongera ubutwererane n’ubuhahirane.
Perezida Touadéra we yijeje Ambasaderi Kayumba ubufatanye mu gusohoza neza inshingano yahawe, anashimira Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda bose ku kudahwema gushyigikira igihugu ayoboye, yizeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.


