Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku bw’ingabo yamwoherereje kugira ngo zicunge umutekano mu matorara y’umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ejo ku Cyumweru.
Ni amatora yabaye hari ubwoba bw’uko hashoboraga kuvuka imvururu ziturutse ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye François Bozizé wahoze ayobora kiriya gihugu, imaze iminsi ihanganye n’abasirikare ba Loni bari mu butumwa bwo kuhagarura amahoro.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique, by’umwihariko mu Cyumweru gishize rwoherejeyo izindi ngabo zo kunganira izari zisanzwe no guharanira ko amatora aba mu mutuzo.
Amafoto yashyizwe hanze n’itangazamakuru mpuzamahanga yerekana Perezida Touadéra acungiwe umutekano n’ingabo z’u Rwanda, ubwo yerekezaga kuri site y’itora na we agiye gutora.
Perezida Touadéra nyuma y’itora yabwiye abanyamakuru ko ashimira u Rwanda na Perezida Kagame, ku bw’umusanzu we mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda ku bufasha bwabo, mu bijyanye no kubungabunga umutekano muri uru rugendo ruzafasha abanya-Centrafrique kwihitiramo abayobozi babo mu mutuzo. Mu by’ukuri, mwarakoze cyane. U Rwanda rufite ingabo mu butumwa bwa Minusca zifasha mu kubungabunga amahoro mu gihugu, ndabashima byimazeyo.”
Mu murwa Mukuru Bangui, amatora yabaye mu mahoro kuko mu bice hafi ya byose byawo Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja ziteguye kuburizamo igikorwa icyo aricyo cyose cyahunganya umutekano, gusa hari uduce bivugwa ko atagenze neza kubera gutinya imvururu.
Mu duce AFP yavuze harimo aka Koudoukou, bivugwa ko impapuro z’itora zitigeze zihagera; n’aka Koui mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba ho bivugwa ko imitwe yitwaje intwaro yatwaye ibikoresho byari kwifashishwa mu matora cyo kimwe n’ahitwa Ngaoundaye aho yateye ubwoba abantu ko iza kwica abakuriye ibikorwa by’amatora.
Bivugwa kandi ko mu gace ka Bambari, ho ibiro by’itora bitigeze bifungurwa kubera amasasu yahumvikanaga.
Ibi byabaye nyuma y’uko François Bozizé yari yasabye abamushyigikiye kutitabira ariya matora.






