Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yageneye buri mukinnyi w’iyi kipe ihene yo kurya ku munsi mukuru w’ubunani.
Perezida wa Musanze FC yakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushimira abakinnyi b’ikipe ye uburyo bakomeje kwitwara muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Mu gihe iyi shampiyona ibura umukino umwe kugira ngo igice cyayo kibanza kirangire, Musanze FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21. Iyi kipe yo mu majyaruguru irarushwa inota rimwe na Etincelles FC iyiri imbere, ikarushwa kandi amanota ane na Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu.
Iyi kipe kandi mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi bayo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, yafashe icyemezo cy’uko abafana bagomba kwinjirira ubuntu ku mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona igomba kwakiramo Police FC.
Ni umukino ugomba kubera kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.


