Perezida Tshisekedi yasabye Tambwe Mwamba gusaba imbabazi

Umuvigizi wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, witwa Kasongo avuga ko Perezida wa Sena, Alex Tambe Mwamba agomba gusaba imbabazi ku magambo yabwiye perezida ubwo bahuriraga mu nama.

Mwema avuga ko amagambo ya Mwamba yakiriwe nabi, ubwo uyu mugabo wari kumwe na Perezida w’umutwe w’Abadpite, Jeanine Mabunda bahuye na Tshisekedi kuwa 14 Mata 2020 i N’sele.

Nyuma y’iyi nama, Perezidanse yatangaje ko amagambo ya Mwamba atakiriwe neza na Perezida Tshisekedi.

Mwema Kasongo ati ” Mu byubahiro bye [Mwamba] dusaba ko uwatutse perezida yasaba imbabazi.”

Yakomeje agira ati ” Perezida wa Sena yavuze amagambo atuma dusigara twumiwe. Urukiko rushinzwe itegekonshinga ni rwo rufite ububasha bwo kujora niba ibikorwa bya perezida byubahirije itegekonshinga. Ntibireba abahagariye imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko.”

Hari abasabye guta muri yombi Mabunda na Mwamba

Umwe mu banyepolitiki muri Congo, Franck Diongo avuga ko aba bayobozi mu nteko ishinga amategeko batabwa muri yombi.

Yatangarije kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu ko ” Umushinjacyaha mu rukiko rukuru rusesa imanza guta muri yombi Mabunda na Tambwe ku bwo gusuzugura perezida.”

Actualite.cd yo itangaza ko Mabunda asanga iki gihe atari icyo guhangana mu mpamvu za politiki. Avuga ko abanyapolitiki bakwiriye kurebera hamwe uko barinda abaturage muri ibi bihe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *