Perezida Vladimir Putin ategerejwe mu Burundi

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya arateganya kugirira ruzinduko muri Afurika ruzasiga asuye ibihugu bya Guinée-Equatoriale n’u Burundi.

Ni uruzinduko Perezida Putin ateganya gukora muri uyu mwaka wa 2024, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Sputnik Africa byo mu Burusiya.

Putin agiye gusura u Burundi nyuma y’ubutumire yahawe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye mu mwaka ushize wari mu Burusiya, aho yitabiriye inama yahuzaga icyo gihugu n’umugabane wa Afurika.

Biteganyijwe ko Putin nasura u Burundi ari bwo bwa mbere azaba akandagije ikirenge cye muri Afurika y’Iburasirazuba, kuva muri 2001 ubwo yatorerwaga kuyobora u Burusiya.

U Burundi na Guinée kandi bizaba byiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika yigeze gusura, birimo Libya, Algeria, Maroc, Misiri na Afurika y’Epfo.

U Burusiya bumaze igihe bwarafatiwe ibihano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kubera intambara bwashoje kuri Ukraine, bumaze imyaka mike butangiye gucudika n’u Burundi.

Mu mwaka ushize wa 2023 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yasuye u Burundi, aba umuyobozi wa mbere wo kuri uru rwego wo mu Burusiya wari ubugendereye.

Uruzinduko rwa Lavrov rwaje rukurukira urwo Anna Popova ukuriye Urwego rw’u Burusiya rushinzwe kurengera umuguzi n’Imibereho myiza yagiriye mu Burundi muri Gashyantare 2023.

Mu bijyanye n’ubufatanye, u Burusiya bwahaye amahugurwa inzobere 4,500 zo mu Burundi, zirimo abanyeshuri 84 bahuguwe mu mwaka ushize wa 2023.

Perezida Ndayishimiye ubwo yari mu Burusiya, yashimagije iki gihugu kubwo “kuyoboka amahame yo kutivanga [muri Politiki y’imbere mu gihugu cye” ndetse gushyigikira ubusugire bw’u Burundi mu gihe icyo gihugu cyari gisumbirijwe na bimwe mu bihugu.

Ni nyuma y’uko muri 2015 u Burusiya n’u Bushinwa byitambitse inyandiko u Bufaransa bwagombaga gushyikiriza akanama ka Loni gashinzwe umutekano yavugaga ku myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza yarimo ibera mu Burundi.

Icyo gihe Vitaly Churkin wari uhagarariye u Burusiya muri Loni yabwiye itangazamakuru ko akanama k’umutekano ka Loni katarebwa n’ibibazo bifite aho bihuriye n’itegekonshinga bibera mu bihugu bisanzwe bifite ubusugire bwabyo.

U Burusiya n’u Burundi kandi bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye, arimo n’ayerekeye ingufu za nuclaire.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *