Uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege yasimbujwe uwitwa Dr Faustin Nteziryayo nk’uko itangazo rivuye mu biro bya Perezida wa Repubulika ribivuga. Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo (iya 153, iya 86 n’iya 156, Perezida Paul Kagame kandi yashyizeho Umuyobozi wungirije w’urukiko rw’ikirenga, Marie Therese Mukamurisa. Dr Nteziryayo yabaye Minisitiri w’Ubutabera, Visi Guverineri wa Banki y’u Rwanda, yayoboye RURA ndetse akora no muri MINICOM. Impinduka z’abayobozi mu nzego z’ubutabera zibaye kandi nyuma y’aho Jean Bosco Mutangana, wari umushinjacyaha mukuru ndetse na Agnes Mukagashugi wari umwugirije nabo basimbujwe. Mu 2011, Prof. Sam Rugege wari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga ni bwo yagizwe perezida warwo. Icyo gihe yasimbuye Aloysia Cyanzayire wari umaze kuri uwo mwanya wa Perezida w’urwo rukiko imyaka umunani. Ubusanzwe Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya manda imwe y’imyaka 8 idasubirwamo kuri perezida w’urukiko rw’ikirenga. Umukuru w’igihugu ageza amazina y’abakandida kuri uwo mwanya ku nama y’abaminisitiri, bakwemeza ayo mazina agashyikirizwa Sena mu rwego rwo kubemeza.


