Perezida wa Ghana yasabye Afurika kureka gusabiriza

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yasabye ibihugu byo kumugabane wa Afurika gukomeza gusabiriza ubufasha mu bindi bihugu kuko ngo ni impamvu ituma bisuzugurwa.

Ni ubusabe yagejeje kuri ibi bihugu ubwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022 i Washington DC hatangizwaga inama ihuza abakuru b’ibihugu birenga 40 byo ku mugabane wa Afurika n’uwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden.

Nk’uko ikinyamakuru Africa News kibivuga, Perezida Addo yasobanuye ko icy’ingenzi ibihugu byo kuri uyu mugabane bikwiye gukora ari ukwishoramo amafaranga, aho gukomeza gusaba.

Yagize ati: “Turetse kuba abasabirizi, tugashora amafaranga yo muri Afurika imbere mu mugabane, Afurika ntabwo izakenera gusaba kubahwa, tuzaahabwa icyubahiro dukwiye. Nituyiteza imbere uko bikwiye, icyubahiro kizakurikiraho.”

Uyu Mukuru w’Igihugu avuze aya magambo mu gihe USA yiyemeje guha ibihugu byo muri Afurika inguzanyo y’amadolari miliyari 55 mu myaka itatu iri imbere.

Ni mu gihe kandi ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyatangaje ko kigiye guha Ghana inguzanyo y’amadolari miliyari 3 yo kuyifasha kuzahura ubukungu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *