-1x-1

Perezida wa Koreya y’Epfo wahagaritswe ku mirimo yongerewe umushahara

Perezida wahagaritswe ku mirimo ye wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol,  umushahara we wa buri mwaka wazamuwe nubwo aregwa kuba yarashyize igihugu mu bihe bidasanzwe nta mpamvu igihe gito nk’uko byatangajwe na guverinoma.

Umushahara wa Yoon uziyongeraho 3% ugere kuri miliyoni 262.6 won ($ 179.000; £ 147,000), bijyanye n’ibipimo by’imishahara y’abayobozi ba leta nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Kuva yahagarikwa ku mirimo ye mu Kuboza 2024, Yoon yanze gukorwaho iperereza no gutabwa muri yombi akekwaho kwigomeka no gukoresha nabi ububasha bwe, bituma igihugu cyinjira mu mvururu za politiki.

Nubwo Yoon yahagaritswe ku mirimo ye, azakomeza kuba ku butegetsi kugeza igihe Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Koreya y’Epfo ruzemeza bidasubirwa kuvanwa ku butegetsi kwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *