Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Mutarama 2026, Perezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yashinje abaperezida b’u Bufaransa, Benin na Cote d’Ivoire kuba barateye inkunga igitero cyagabwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niamey, nubwo nta bimenyetso yatanze.
Urusaku rw’amasasu n’ibisasu bya rutura byumvikanye mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger, i Niamey, mbere gato ya saa sita z’ijoro rishyira kuwa Kane, aho abashinzwe umutekano bavuze ko ari “igitero cy’iterabwoba”, mbere y’uko ituze rigaruka mu murwa mukuru mu gitondo cyo ku wa Kane.
Tiani yashinje Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Patrice Talon wa Benin, na Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara, ubwo yavugiraga kuri Televiziyo ya Leta ya Niger nyuma yo gusura ikibuga cy’indege. Yahize ko azihorera.
“Twumvise bamoka, bagomba kwitegura kutwumva dutontoma”, uyu ni Perezida uherutse gukora coup d’etat muri Niger agaragaza ko umubano wifashe nabi hagati y’igihugu cye, n’abaturanyi abona ko bahagarariye inyungu z’u Bufaransa ndetse bwahoze ari umukoloni wabo muri kariya karere ka Sahel.


