Dr Iyamuremye ubwo yahererekanyaga ububasha na Bernard Makuza

Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye

Perezida w’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi mirimo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022.

Ibaruwa y’ubwegure bwe yayigejeje kuri Visi Perezida wa sena no ku basenateri bose uyu munsi, asobanura ko yeguye bitewe n’uburwayi ari kwivuza.

Yagize ati: “Mbandikiye mbamenyesha iyegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku murimo w’ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi, nkaba nkeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano nshinzwe.”

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje aya makuru, yongeraho ko kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022 Inteko Rusange yayo iragezwaho uku kwegura, yemejeze ko Dr Iyamuremye avuye burundu kuri iyi mirimo ebyiri.

Dr Iyamuremye w’imyaka 76 y’amavuko yari kuri iyi nshingano kuva tariki ya 17 Ukwakira 2019, ubwo yasimburaga Bernard Makuza.

Ni umwe mu munyapolitiki bafite uburambe kuko yigeze kuba umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, aba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku bwa Pasteur Bizimungu, aba na Minisitiri w’itumanaho mu 2000 ubwo Paul Kagame yatangiraga kuyobora iki gihugu.

Dr Iyamuremye ubwo yahererekanyaga ububasha na Bernard Makuza
Dr Iyamuremye ubwo yahererekanyaga ububasha na Bernard Makuza

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *