Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ari mu Rwanda kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2023.
Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh.
Perezida Hichilema yakomereje ku biro by’Umukuru w’u Rwanda, Village Urugwiro, aho yakirwa na mugenzi we, Perezida Paul Kagame, bakaganira ku ngingo zirimo izerekeye ku mubano w’ibihugu byombi.
Hichilema yabikomojeho ubwo yari mu nzira aza i Kigali. Ati: “Kugira ngo dukomeze ubufatanye bwacu n’u Rwanda, tugiye mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Ntegereje kugirana ikiganiro cyiza na Nyakubahwa Paul Kagame kugira ngo tureme amahirwe, tunakomeze ubushuti hagati ya Zambia n’u Rwanda.”
Uruzinduko rw’uyu Mukuru w’Igihugu rurangira kuri uyu wa 21 Kamena 2023. Rukurikiye urwo Perezida Kagame yagiriye muri Zambia muri Mata, umwaka ushize.



