Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imva ishyinguyemo imibiri y’ Abatutsi barenga 250,000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bashyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi.
Kuri iyi tariki ya 7 Mata, u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko kuri uyu munsi, Isi yose yongera gufata umwanya wo gutekereza ku ngaruka za Jenoside, no gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo yayo kugira ngo jenoside itazongera kubaho ukundi.

Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka.’’ Ikaba ari nayo nsanganyamatsiko imaze igihe kinini ikoreshwa mu kwibuka.
Umuhango wo gutangiza kwibuka31, wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo abatutsi basaga 250,000.
Mu biganiro byatanzwe byibanze kwerekana uruhare rw’amahanga cyane cyane Ububiligi mu gutanya abanyarwanda mu gihe cy’ubukoloni bwabo mu Rwanda ari nayo ntandaro y’amacakubiri mu banyarwanda yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, abatutsi barenga Miliyoni bakicwa mu gihe cy’iminsi ijana.


